IBITANGAJWE N'INAMA Y'ABAMINISITIRI YO KUWA 20
KAMENA 2000(New Government Appointments)
None kw'itariki ya 20 Kamena 2000, Inama idasanzwe
y'Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Jenerali Majoro PAWULO
KAGAME.
Ku murongo w'ibyigwa hari ingingo zikurikira.
1. Ingingo ya Mbere:
a)Gusuzuma Iteka rya Perezida Rishyiraho imitunganyirize
y'imirimo ya Perezidansi ya Repubulika.
b) Gushyira abayobozi mu myanya mu nzego z'imirimo za
Perezidansi ya Repubulika.
2. Ingingo ya Kabiri: Gushyiraho Abayobozi bamwe mu myanya
mu: - ubutegetsi bwite bwa Leta; - mu bigo bya Leta.
3. Ingingo ya Gatatu: Gushyiraho abakuru n'abakozi b'inkiko
n'aba Parike za Gisirikare.
4. Ingingo ya Kane: Gusuzuma Kandidature ku mwanya
w'abagize Komisiyo yo kuvugurura Itegeko Nshinga n'andi
mategeko.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri buri ngingo yari ku
murongo W'ibyigwa:
Inama y'Abaminisitiri:
* Yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho imitunganyirize y'Inzego
z'imirimo za Perezidansi ya Repubulika.
*Yemeje kandi Inzego z'Imirimo za Perezidansi ya Repubulika
zigizwe na:
- Urwego rwa Perezida wa Repubulika
- Urwego rwa Office/Ibiro bya Perezida wa Repubulika
- Urwego rw'Ingoro/State House/Palais Présidentiel/ya
Perezidansi - ya Repubulika
- Urwego rw'Ubujyanama bwo Gusuzuma ibigamijwe gukorwa
n'uko bigerwaho.
*. Inama y'Abaminisitiri yashyize kandi mu myanya abayobozi
mu nzego z'imirimo za Perezidansi ya Repubulika ku buryo
bukurikira:
-Umunyamabanga Wihariye/Principal Private Secretary wa
Perezida wa Repubulika HIMBARA David -Umuyobozi w'Ibiro
bya Perezida wa Repubulika/Directeur de Cabinet, Maj.Dr.
RUDASINGWA Théogène
-Umujyanama wa Perezida mu birebana n'Amahanga
n'Ubutwererane Ambasaderi AMURI Suedi
-Umujyanama wa Perezida mu by'Ubukungu n'Iterambere
KUBWIMANA Chrysologue
-Umujyanama wa Perezida mu birebana na Defense Liyetona
Coloneli KAYONGA Karoli
-Umujyanama wa Perezida mu birebana n'Umutekano Majoro Dr.
NDAHIRO Emmanuel
-Umujyanama Wihariye/Special Adviser/Conseiller Spécial:
Dr.NSENGIMANA Joseph
-Intumwa yihariye/Special Envoy/Envoyé Spécial: Patrick
MAZIMPAKA
-Umuyobozi Mukuru/Directeur Général/ General Director
ushinzwe Ubukungu n'Iterambere muri Perezidansi GATETE
Claver.
-Umuyobozi Mukuru/ Directeur Général / General Director
ushinzwe Ibirebana na Guverinoma na Sosiyete Sivili muri
Perezidansi ya Repubulika MUSARE Faustin
- Umuyobozi Mukuru/Directeur Général/ General Director
ushinzwe imirimo rusange muri Perezidansi ya Repubulika
BERAHO Ignace
. * Inama y'Abaminisitiri yagize:
-KALISA Alfred(Chairman) Umukuru w'Inama muri Perezidansi
ya Repubulika ishinzwe Gusuzuma Ibigamijwe n'uko bigerwaho
mu Rwego rw'Ubukungu n'Iterambere.
-Dogiteri. BUGINGO(Chairman) Umukuru w'Inama yo muri
Perezidansi ya Repubulika ishinzwe gusuzuma ibigamijwe n'uko
Bigerwaho mu rwego rwa Guverinoma na Sosiyete Sivile
-Dogiteri Rukarangira Nkera (Chairman) Umukuruw'Inama yo
muri Perezidansi ya Repubulika ishinzwe gusuzuma ibigamijwe
n'uko bigerwaho mu birebana n'Ubuzima n'Imibereho Myiza.
-Maitre MUGEMANA Yohani Mariya VIYANE(Chairman)
Umukuru w'Inama yo muri Perezidansi ya Repubulika ishinzwe
Gusuzuma ibigamijwe n'uko bigerwaho mu birebana
n'Amategeko.
*Inama y'Abaminisitiri yashyizeho Abakuru n'abagize inama
y'ubutegetsi:
-Bwana RWIGEMA Petero Selesitini, Umukuru w'Inama y'
Ubutegetsi ya RWANDATEL/ Chairman of Board of Directors/
Président du Conseil d'Administration de RWANDATEL.
*Inama y'Abaminisitiri yashyizeho abagize inama y'ubutegetsi ya
Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) aribo:
1. MUTEMBEREZI Faransisiko
2. KANIMBA Faransisiko
3. MUNYARUKIKO J.Damascène
4. MUTAMBUKA Petero Kalaveri
5. MUSAFIRI Porosiperi
6. RWANYINDO Petero
*.Inama y'Abaminisitiri yashyizeho mu myanya Abayobozi
Bakuru Mu bigo bya Leta ku buryo bukurikira:
- Bwana NIYIBIZI Bonaventure, Umuyobozi nyubahiriza tegeko/
Executive Director/Directeur Exécutif w'Ikigo cy'Igihugu
gishinzwe Ishoramari (Rwanda Investment Promotion Authority.
- Bwana Davidi MUSEMAKWELI, Umunyamabanga
Nyubahiriza tegeko/ Executive Secretary wa NATIONAL
TENDER BOARD (Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutanga amasoko
ya Leta).
- Bwana KANIMBA Faransisiko, Visi Guverineri wa mbere wa
Banki Nkuru y'Igihugu (BNR)/1er Vice Gouverneur /BNR, Fist
Vice Governor/BNR.
- Dr. RUTAYISIRE Laurien, Umuyobozi Mukuru wa Banki
y'Ubucuruzi y' uRwanda/ Directeur Général de la BCR/ General
Director of BCR
- Bwana BAYIGAMBA Robert, Umunyamabanga Nyubahiriza
tegeko ushinzwe kwegurira abikorera ku giti cyabo ibigo bya
Leta/Executive Secretary of Privatisation/ Secrétaire Exécutif de
la Privatisation
- Bwana NGARAMBE Faransisiko Saveri, Umuyobozi Mukuru
w'Isanduku y'Igihugu y'Ubwiteganyirize/ Directeur Général
(Caisse Sociale)/ General Director
- Bwana KANYAMASHULI Yanwali, Umunyamabanga
nyubahiriza tegeko w'Ikigega cyo gufasha Abacitse ku icumu
batishoboye/ Executive Secretary/ Secrétaire Exécutif
- Bwana GAKWANDI Yohani wa Mungu, Umuyobozi w'Icapiro
ry'Amashuli/ Imprimerie Scolaire.
- Bwana MUGABO Damiyani, umuhuzabikorwa ku rwego
rw'Igihugu w'ibarura rusange/ National Coordinator General
Census/ Coordinateur National du Recensement Général. -
Bwana KAYITARE Selesitini, Umuyobozi wa OCIR-THE
- Bwana RUGIRA Amandi, Umuyobozi wa Ofisi y'Igihugu
y'Amaposita
- Madamu GASANA Edith, Umuyobozi Mukuru wa Banki y'u
Rwanda yo gutsura amajyambere/Directeur Général (BRD)/
General Director (BRD)
- Bwana Musoni James, Komiseri Generali wungirije w'Ikigo
cy'Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro/ Deputy Commissionner
General of Rwanda Revenue Authority/ Commissaire Général
Adjoint de l'Office Rwandais des Recettes.
- Bwana RUYENZI Pawulo, yashinzwe gutegura ishyirwaho
rw'urwego rushinzwe kurwanya Ruswa
Akarengane/Ombudsman/Inspection Générale du
Gouvernement.
- Prof. MUNYANGANIZI Bikoro, Umuyobozi w'Inama ishinzwe
gushyiraho Bureau National des Standards/Head of National
Bureau of Standards.
- Bwana BAZIVAMO Christophe, Umunyamabanga Nyubahiriza
tegeko wa Komisiyo y'Amatora/Executive Secretary Electoral
Commission/Secrétaire Exécutif de la Commission Electorale.
Munzego bwite za Leta:
- Bwana MUSONI Porotazi, yagizwe Umunyamabanga Mukuru
muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Imibereho Myiza
y'Abaturage.(bijyanye no kubahiriza inyito nshya za Minisiteri
yari asanzwe abereye Umunyamabanga Mukuru).
- Madamu MUKAZIBERA Agnès, yagizwe Umunyamabanga
Mukuru muri Minisiteri y'Urubyiruko, Siporo n'Umuco.
- Liyetona Koloneli KAZURA Yohani Bosco, yagizwe
Umujyanama wihariye/Special Advisor/Conseeiller Spécial wa
Minisitiri w'Ingabo
- Bwana Iyadema Yohani Bosco, yagizwe Umuyobozi
w'Ubucuruzi muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda
n'Ubukerarugendo.
*. Inama y'Abaminisitiri yashyizeho ba Perefe bashya:
- Bwana BARIKANA Eugène, yagizwe Perefe wa Perefegitur ya
KIBUNGO
- Bwana MITSINDO Fideli, yagizwe Perefe wa Perefegitura ya
GISENYI
- Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, yagizwe Perefe wa
Perefegitura ya GITARAMA.
*. Inama y'Abaminisitiri yemeje amazina y'abajya muri
Komisiyo ishinzwe gutegura Itegeko Nshingiro n'andi
mategeko aribo :
1. MUTSINZI Yohani
2. MUKAMULISA Mariya Tereza
3. MBONIMANA Gamaliyeli
4. BUMBAKARE Selesitini
5. KANAKUZE Yudita
6. HAVUGIMANA Siliveli
7. TWAGIRUMUKIZA Emanweli
8. MUKEZAMFURA Aluferedi
9. NSABIMANA Emanweli
10. NZINDUKIYIMANA Agusitini
11. Capt. MUHIRWA Yohani Batisita
12. HAMIDOU Omar
13. KABARE Yakobo 14. RUTAREMARA Tito
15. MUKANTAGANZWA Domitila.
Inama y'Abaminisitiri yashyizeho:
1. Abakuru n'abakozib'Inkiko za Gisirikare (REBA UMUGEREKA)
- HABARUREMA Anicet, Umunyamabanga Mukuru mu Nteko
Ishinga Amategeko
- MUNYANEZA Tacien, Umuyobozi Mukuru w'Ishuli rikuru
ry'Imali ya Leta, Institute of Public Finance
- MUNYAKAYANZA Eugene, Umunyamabanga Mukuru muri
Minisiteri y'Uburezi.