Ntinyutse kwandikira Nyakubahwa Prezida Kagame

(Ibaruwa ifunguye)

 

 

Nyakubahwa Général KAGAME Pawulo, wowe iyo mw’ijuru yahaye kuba umugaragu w’abavandimwe bawe b’abanyarwanda, ngo uyobore iki gihugu ukijyane aho kigana uko Nyagasani ubwe abyifuza, ntinyutse kukwandikira ngo nkwifurize ishya n’ihirwe muri uwo murimo utoroshye. Ndakwifuriza amahoro n’imigisha by’Imana, kugira ngo iyi rnbaga nyarwanda isonzeye ubutabera, amahoro n’imiberebo myiza ikubonemo uzayifasha kugera kubyo yifuza, nta n’umwe uhejwe, nta n’umwe ukandamijwe kandi nta n’utakaye azira ubusa.

Njye utinyutse kukwandikira, ndi Umupadiri muto kuko imyaka ntirarenga ibiri Yezu antoreye umurimo w’ubusaserdoti n’ubwo ntari mbikwiriye. Nyamara iki gihe gito maze cyampaye urnwanya wo kumva byinshi mu byashegeshe imitima y’abana b’Imana bari mu Rwanda, gusa ikibabaje nuko benshi bategereje umumaragahinda baraheba. Nibyo koko ibyabaye muni iki gihugu byateye benshi gukomeretswa n’ubugome bw’abavandirnwe babo, nkaba ngira ngo mvuge ko nazinduwe cyane cyane no kuvugira abadafite ijambo, ba bandi badatinyuka kwerekana agahinda kabo, kuko bazi ko ntawabatega amatwi, bibwira ko bumwe mu burenganzira bw’ikiremwamuntu babuhejweho, ndetse bamwe bakaba bibwira ko mu maso y’abandi batakiri abantu, bitewe n’uko barnwe mu bategetsi b’iki gihe babereka ko ntaho ubuntu bwabo bushingiye. Ngusabye kunyumva, kuko mfite inshingano yo gutwara ku mutima agahinda k’abo bavandimwe, nkabasabira, kandi ngakora uko nshoboye nkabagereza ibibazo ku bayobozi Imana yabahaye nta bwoba. Ibyo nkumva atari ugutandukira, kuko Yezu wantumye yantegetse kumufasha mu butumwa bwe bwo kugeza inkuru nziza ku bakene, gutangaza ibohorwa ry’imbohe, uguhumuka kw’impumyi , ibohorwa ry’abatsikamiwe; kandi no gutangaza urnwaka w’impuhwe za Nyagasani. (Lk 4,18-19).

Jye ukwaridikiye singamije gushyushya imitwe, singamije kukugezaho ibitekerezo by’ubuhanga buhanitse ntabyo niginira, si uko kandi mfite amateka meza niratana ngo maze ijwi ryanjye nirusheho kumvikana, navutse mu gihe cya za Repubulika zahise, nigishwa amateka mabi nk’uko ubu bivugwa, ku buryo byenda hatabura igitekerezo kitanoze cyaza mu byo.mvuga, nkaba mbanje kwisegura. Icyabikora mu buzima bwanjye numva nifitemo inyota y’ukuri n’ubutabera, kuba Kristu arnbwira ati:"Urahirwa", bikaba binteye akanyabugabo. Nuko rero Nyakubahwa, niwumve ijwi ryanjye rigusaba kurengera abanyarwanda bose, kuko ariyo nshingano uwaguhisemo yaguhaye.

1. Nyamara akarengane karakabije muri iki gihugu!

Ndifuza ko umenya ko akarengane kagirirwa abaciye bugufi kandi badashoboye kwivugira gakabije, kuko hariho abiyemeje kugenda banyonyomba nk’aho nta burenganzira bagira. Byumvikane ko bitameze kimwe hose, kuko ntawabura kuvuga ko hari bamwe mu bategetsi bakora uko bashoboye kugira ngo abo bayobora bagire a.mahoro. Gusa muri rusange imbaga irarembye.

a) Abantu bacecetse barashegeshwe!

- Abadafite uburenganzira bwo kwibuka no kuririra ababo:

Abo barahari kandi ni ingeri zose. Abo ni bamwe cyane cyane biciwe abantu n’ingabo za F.P.R., mu burakari, mu guhora no mu rundi rugomo. Abanyarwanda bababazwa n’uko mu kuvuga ubwicanyi hakunze kuvugwa uruhande rumwe gusa, nk’aho mu bice byose nta nyangabirama zihaboneka. Ese icyaha cy’ubwicanyi cyaba gitandukanye bitewe n’uruhande cyakorewemo? Kwica n’ukwicana byose biragatsindwa. Nuko rero ubimenye, abantu bazi neza ko biciwe na bamwe mu ngabo z’inkotanyi, haba mu bitero byo kuva muri 90, haba 94, aniko cyane cyane mu ntambara yo muni Congo.

Abo bose mubimenye ntibagira uburenganzira bwo kwibuka ababo, ntibagira uburenganzira bwo kubaririra ku mugaragaro. Ntibatinyuka gusaba indishyi z’akababaro, kandi abo bantu ni benshi. Iyo babonye bagenzi babo bagize ibyago bimwe mu itsembabwoko bibuka ababo (bikumvikana nabwo génocicie si icyaha nk’ibindi), abo bantu bumva mu by’ukuri batanganya uburenganzira n’abandi.

- Abagore bafite abagabo bafunze:

Abo bagore bamaze imyaka n’imyaka indobo zarabumiye ku mutwe. Ntibagira kirengera. Babona ibyo kurya biyushye akuya, bakaba bagomba kubitungisha abana no kugemurira abagabo badakora. Nta mashyirahamwe y’abategarugori abitaho. Ni nk’abapfakazi batemewe. Barageragezwa n’abagabo b’inyangabirama babashukisha kubafasha bakabandarika, bababyarira abana ntibabiteho, ndetse bamwe basigaye bajugunya abana babo. Ibyo bigeragezo babifatanya n’ikidodo cyo guhemukira bagenzi babo.

-Abana bafungiwc ababyeyi:

Abo bana ni benshi cyane. Bamwe bata amashuri kugira ngo bafashe ba nyina mu mirimo ikomeye. Abadataye amashuri biga nabi kubera guhangayika. Hari ababyeyi benshi bagiye bakura umwana mw’ishuri ngo agemurire Se. Abo bana nta kigega kibitaho ku buryo abatsindiye ayisumbuye bamwe bayareka abandi bakiga mu buryo butaboroheye. Izo ndacumura zizira ba se zihorana agahinda, cyane cyane ko zibona ntawe uzitayeho, dore ko bamwe b’umutima muke, ndetse bari no mu barezi babo badatinya kubacyurira.

- Imfubyi n’abapfakazi baribwa imitsi:

Hateye abantu benshi bitwaza imfubyi n’abapfakazi kugira ngo bibonere amaronko. Ntibatinya kubaburabuza no gushaka kwigarurira ibyabo, nyamara kandi bakabitwaza bashaka ibindi. Kwifuza bijyana kwirukira indishyi, byatumye abo ha mutimamuke bashyira ibifu byabo mu mutwe ubwonko butaha mu nda. Maze si ugushora imfubyi n’abapfakazi mu cyaha cyo gushinja ibinyorna no kubeshyera rubanda bakora iyo bwabaga nk’aho ari izindi mpuhwe. Nyamara uretse uko kubashuka ntibabegera ngo babafashe. Ikibazo nuko usanga benshi muri abo bashukanyi ari abantu baba ari abashoboye kugira abo barokora mu miryango yabo, maze ugasanga bamerewe neza, nyamara bakarengera kuri izo ngorwa zahindutse incike, bakazoshya gukora ibyaha byo kubeshya amagambo acisha imitwe.

- Abafunze bazira ak.arengane:

Imyaka itandatu igiye gushira hari abantu benshi bafunze bazira ubusa. Ibirego bivanzemo amarangamutima ndetse no gufindura uko wishakiye ijambo wumvanye nyanaka, ibyo byose biri mu bihejeje abantu benshi mu mugozi. Abo bose batumye umubare w’abafunze urenga imyumvire, kandi abantu bakaba bafunze mu buryo budakwiriye ikiremwamuntu cyane cyane mu makomini. Ibyo birushaho gushegesha imiryango y’abafunze, kandi bigatera inzangano zihoraho hagati y’abashinjabinyoina n’imiryango yarenganijwe.

- Abakatirwa barenganywa:

Muri iki gihe ibyo bireze, ndetse bigiye no kuba akamenyero ko ushyirwa mu rwego uru n uru rw’abaregwa Génocide, cyangwa ugakatirwa bitewe n’uko umutegetsi uyu n’uyu abishaka, cyangwa nyanaka uyu n’uyu wakomeye bitewe n’intambara yitwaza agakandamiza rubanda. Urubanza rw’urucabana rusigaye rubyara igihano cyo kwicwa. Benshi mu bakatirwa ubu baratungurwa, kuko ingingo z’urubanza zicwa kandi zigasuzugurwa nkana.

Abacamanza b’ubu bazi neza ko urubanza ruzagenda gutya cyangwa gutya bikurikije icyo uri muri politiki abivugaho. Hari abariye isoni basigaye barabikiriyemo. Araza akerekana neza uburyo dossier y’umuntu wawe ari nzima n’uko iperereza ryerekana koko ko umuntu nta kimuhama uretse umuntu uyu n’uyu utamushaka. Hari n’igihe asaba ruswa, bityo umuntu akarekurwa kuko nta kiba kimuhama. Benshi barafungurwa kuko hatanzwe ikintu, gusa ntihashira igihe bamwe badasubiye muri Prison, kuko inyoroshyo iba imaze kurangira inda zongeye gushaka. Nta muntu ufungurwa ngo yumve ko bishiriye aho. Iyo wabaye inyangamugayo ntugire icyo utanga guhera mu nzego zo hasi. Uba uzawuheramo, detse ushobora gukatirwa urupfu, dore ko byabaye nk’umukino. Iyo wiguze, Corruption igakorwa guhera mu nzego z’ibanze, ndetse nawe ukabeshyera, icyo gihe umara kabiri hanze ariko nabwo uriho mu bwoba, kuko ba "mushoborabyose" bari hanze aha bagukoresha icyo bashatse.

- Abana bari ku rugamba ababyeyi bafunze:

Hari abana bari mu ngabo z’igihugu, ubu bari ku rugamba muri Kongo cyane cyane. Abo bose bararwanira igihugu; nyamara ba bandi bigize "bamushoborabyose" bo hasi, ababyeyi babo babamariye mu buroko babaziza ubusa. Bibwira ahari ko baba babahaye moral iyo barenganyije ababyeyi babo!

- Impunzi za kera:

Bamwe mu batahutse mu mpuzi za kera, ndavuga muri abo baciye bugufi, nta mibereho ikwiye bafite. Bamwe bariho basernbera mu midugudu, nyamara nta buryo bwo kubaho babonerwa, nta mirimo, nta butaka, bityo bakaba batuye nabi kandi bari mu butindi. Leta irasa n’iyahagurukiye kwita ku kibazo cyabo, bikwiye gukomeza kuko nta mwana w’u Rwanda ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe bw’ibanze kandi afite abasangiragihugu.

b) kurenganywa by’intangarugero:

Ibyo mvuga noneho ni ibyo mperutse kubona byanteye kwibaza aho tugana. Bikaba ari iby’urubanza rwasomewe uwahoze an Bourgmestre wa Commune Gafunzo i Cyangugu mbere y’intambara, Bwana KARORERO Karoli. Urwo rubanza rwasomwe le 31/03/2000, rurangira uwo musaza akatiwe urwo gupfa. Kimwe n’abandi bari kumwe nta wigeze yita ku kwiregura kwabo. Ku bazi uwo mugabo, benshi bamuziho kuba inyangamugayo, ku buryo intambara siyo yari guhita imugira ishitani. Benshi bibaza ku buryo yaba yaritwaye mu ntambara, dore ko hari abakibona ko nta mutegetsi n’umwe waba atari azi iby’umugambi w’itsembabwoko, bakabifata gutyo nk’aho ari ihame. lbyo nibyo Bourgmestre uriho, wabereye Fonctionnaire Assistant uwa mbere igihe kirekire, yahereyeho ashinja uwo babanye badahemukirana, bigacibwamo n’intambara. Kuba nero Bourgmestre w’ubu yarakoranye n’uwahozeho, uw’ubu arabyitwaza akamushinja ibinyoma, dore ko anemeza ngo ko yarnuhize akamuhusha kenshi, nk’aho hari aho yari amuburiye, cyangwa yari yisize imiti ituma adafatika. Iki gihugu cyaba kirwaye? Guhernukirana kutagira ibitekerezo kurajyana he abana b’iki gihugu? Nguko uko Bourg w’ubu yahereyeko ashyira icyapa cya "Ruharwa" kuri mugenzi we, maze ntarnenye no kugira ubupfura, yahura ntumutegarugori we indamutso ni Mukaruharwa, yahura n’umwana ngo ni mwene Ruharwa, ntasibe kujyana ibitero kuri izo ngorwa zitagira uzirengera ngo aje kugaba isambu yabonywe bikurikije amategeko yitwaje ngo n’uko ari iy’impunzi ya kera, akirengagiza atyo amategeko yahawe gukurikiza. Ahorana icyoba kidasanzwe bitewe n’uko azi ko uwo yasimbuye yari umugabo w’ijambo wari ukunze abatunage ayobora, bikaba aribyo ahari bitera umutegetsi mushya ubwoba yibwira ko atazayobokwa uko bikwiye. None se wasobanura ute uburyo yiyemeje gufunga umuntu wese w’umugabo ukomoka mu muryargo w’uwo yasimbuye?

N’ubwo mu gihe cy’intambana abantu bamwe bitwaje amashyaka yo guhindura amatwara bari bamaze kugandisha abaturage batacyumvira umutegetsi ibihararumbo aribyo bisigaye byidegembya, Ntibyabujije KARORERO kurwanya ubwicanyi yivuye inyuma mu ntanginiro kugeza ubwo yafashwe n’indwara akarernba. Abaturage bazi neza ko nta wigeze amubona mu bwicanyi. Bazi neza ko mu gihe cy’intambara abayoboke b’amashyaka yashyushyaga imitwe bari bamaze kujegeza ubutegetsi bwe, bamaze kumusuzuguza abaturage, ku buryo mu ntangiriro z’intambara bitamworoheye guhosha abari basigaye bamuvangira bari bamaze no kwihindurarno abicanyi, nyamara akora uko ashoboye kugera aho arwanye, nta wigeze amubona yigisha itsembabwoko. No mu burwayi bwe yamye atuma ku bantu ngo bareke amakimbirane, ku buryo abicaga bari basigaye bakora ibitero byo kumwicana abantu babaga bihishe iwe. Ni muri urwo rwego yasabaga abana be guhungisha abantu mu buryo bari bashoboye, bafatanije n’umupolisi witwa SEKANYAMBO Philippe. Ndibuka ko mu gihe yari aryamye ari indembe hari umugabo bitaga Ngagi waje kumushyiraho iterabwoba ngo natange birnwe mu bintu by’abahigwaga byari bibitse kuri Komini, umusaza agasubiza nta mususu twese twumva, ko ibyo bintu bigomba kubikwa, ko n’iyo ba nyirabyo baba barapfuye, byazarengera abazaba barokotse. Uwo mugabo utarabyumvaga ataha yimyiza imoso arakaye cyane. Ndibuka kandi ko uwo musaza amaze koroherwa intambara iri kurangira, ubwo yageze i Cyangugu yari agiye kuraswa, ngo azira ko atigeze agaragara mu ntambara yose, ndetse ngo azira ko hari umuntu yacikishije bashaka kumwica. (Ubwo byagushaga ku musore witwa Grégor, Abana ba KARORERO bashoboye kurokora babifashijwemo n’umupolisi Sekanyambo, bikaba byari byabyaye amahane akomeye).

Bourgmestre uriho rero we yakomeje kwiyumvisha mu gitekerezo cye ko uwo yasimbuye ari umugome byanze bikunze. Nguko uko we n’ingabo ze biraye mu mfubyi, abapfakazi n’abandi bacikacumu, babafatanya n’amagorwa n’ukwifuza bijyana, babategeka gushinja ibinyoma mu izina ry’Imana ishoborabyose! Rimwe mu bihe by’imanza ngo yaba yarazamukiye mu kigo cy’abihaye Imana, ngo ajya kubabwira uburyo bavuye gushinja KARORERO, ngo atangaza ko yiyemeje gufunga uziha gushinjura! Nyakubyara se ayobewe ko ababikira bihaye Imaria kandi ko banze bene ayo macokori aturuka kuri Sekibi? Abonye bigenda bimuyobera niko gushakisha amadosiye ya administration y’uwamubanjirije, ayakorera interprétation uko abishaka, abacamanza nabo bati KARORERO ttnabambwe". Nsabye ko hakoherezwa abantu b’inyangamugayo, bagakora Enquête iboneye, maze bakareba niba ibihano bijyanye n’imanza zabereye mu Gafunzo bijyanye koko n’ibyakozwe. Si uwo navuze wenyine ,kuko nk’urugero abantu bakubiswe n’inkuba bumvise uburyo umusaza witwa Silas NSANZURWIMO wari uzwiho ubukirisitu butangaje yakatiwe urwo gupfa, icyo azira gikomeye ngo ari ukuba yarishe umucamanza witwa Tatien, mu by’ukuri abantu bose bakaba bazi ko nta n’aho ahuriye n’urwo rupfu. Ibyo bikaba byaraturutse gusa ku kinyoma umupfakazi w’uwo mucamanza yategetswe kubeshya yizezwa ibitangaza, yibagirwa ko yarokotse ahishwe n’abo arega, none ngaha agiye kwisasira impanga y’umuntu. Nyagasani utugirire impuhwe.

2. Akarengane karaturuka kuki?

- lngirwabayobozi ziriho zitobera ubutegetsi

Hari abategetsi bo mu nzego zo hasi bigize utwami duto, baniho bakora ibyo bishakiye bitwaje ubutegetsi, nyarnara batazi ko barimo babwangisha abaturage.Ibyo bakora biteye isoni. Bourgmestre araba ari umuntu udashyira mu gaciro bigahererekana hasi, kugeza kuri muri Défense locale, dore ko muri abo harimo abigize nk’abarnotsi, bakarya, bakambura bakanahutaza. Birababaje kubona ijambo "inyangamugayo"risigaye ryarataye igisobanuro cyaryo, kuko benshi muri bene abo biyita ngo ni inyangamugayo.

-Abahutu b’ubupfura buke n’inda nini

Abo ni abantu biyemeje guhakinizwa birengagije ukuri. Ntibatinyuka kuvuga ukuri ku byabaye. Benshi bahindutse .ababeshyi n’ibikoresho by’abaharanira inyungu, bishakira inyungu za ntazo. Kuri bo icyangombwa ni icyo kwishyirira mu nda, ntibareba ejo hazaza, bariikunda kuko bireba bo ubwabo. Ntibajya inama ahubwo bashyigikira amafuti, bakayobya abayobozi nyamara bakaba nyambere mu kugenda babasebya mu kinyegero. Nta butwari bagira, ndetse aho kwemera ibyaha bakoze mu gaciro, bemera ku buryo bworoshye kuba ibikoresho by’ababifitemo inyungu babasaba gushinja babeshyera abo bashaka kwikiza.

- Abatutsi bamwe bafashwe n’indwara y’umururumba w’ubutunzi

Barakoresha ijambo "Génocide" nka passeport, nuko bagakora ibyo bashaka bakica bagakiza, nyamara ibyo bashaka ari ugutunga ibya mirenge, kuko usanga kurengera imfubyi n’umupfakazi byarabihishe. Aho bibabarije ni uko bakoresha imfubyi n’abapfakazi mu manyanga yabo, babafashijwe n’ibyago barimo. Barabarera nabi babica umutima, kuko babatoza umuco wo gusarura aho utabibye. Banabizeza gusubizwa ibyabo binyu.ze mu nzira mbi zo kurihisha ibyo warose gutunga byose. Ibyo birica ubumwe n’ubwiyunge abantu batangiye. Bariruka ku ndishyi z’ikirenga nyamara ntibareba umukene n’umunyantege nke, kuko barenganya rubanda.

3. Ingaruka z’ibi byose

Ntibikomeye guhanura ingaruka z’akarengane, kuko nk’uko amateka abituganagariza akarengane ntikaramba. Igitabo gitagatifu kitwereka ko Imana ivana amaboko ku urenganya wese. Urnugisha uhabwa uwibuka umukene n’umunyantege nke. Nta mugiranabi upfa neza kuko kwitwa ruvumwa bitamuha amahoro. Ingaruka ziva ku karengane ziriho zigaragaza: Inzangano, umwuka mubi, kwishishanya, kutizerana no kutizera ubutabera, ibyo bitagaruriwe hafi akari kera byazakurura umwuka mubi, ibyago bikomeye, ndetse n’intambara! Ako kabi abanyarwanda barakazinutswe, Nyagasani naturinde.

4. Hakwiye gukorwa iki?

Muri Bibliya dusoma mu gitabo cy’abami (lBami 12) uburyo umwami Roboamu wasimbuye ise Salomoni, yumviye mama mbi bigatuma akora ibidakwiye. Imbaga yaramubwiye iti: "So yatugeretseho umuzigo uremereye adukoresha imirimo y’uburetwa, wowe rero ubu ngubu tworohereze iyi mirimo ikaze, n’uwo muzigo ukaze so yatugeretseho, maze tukuyoboke tugukorere". Arabasubiza ati: "Nimugende muzagaruke mu minsi itatu". Nuko baragenda. Umwami Roboamu agisha inama abantu bakuru bahoze bahatswe na se Salomoni akiriho, arababaza ati: "Mwebwe mungiriye nama ki yo gusubiza bariya bantu?" Baramusubiza bat: "Uyu munsi niwereka bariya bantu ko ubitayeho, ukabashimisha kandi ukabasubiza mu magambo meza, bazakomeza bakubere abagaragu". Roboamu yanze kwemera mama agiriwe n’abo basaza, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye nawe, bamuhatsweho. Arababaza ati: "Mwebwe mungiriye nama ki? Dusubize iki bariya bantu bambajije ngo tworohereze umuzigo uremereye So yadukoreye?" Abasore babyirukanye bamusubiza bagira bati: "Abo bantu bakubwiye ayo magambo ngo so yatugertseho umutwaro uremereye, ariko wowe uwutworohereze, uzabasubize uti: Urutoki rwanjye rw’agahera rurusha ubunini impyiko za Data! None rero guhera ubu ubwo Data yabakoreye umuzigo uremereye, njyeweho nzabarushirizaho; kandi kubera ko Data yabakubitishaga ibiboko, njyeweho nzabakubitisha irnikoba ipfunditseho ibyuma!" Umwami Roboamu yanze atyo kumva inama y’abakuru, ahitarno inama mbi z’abasore, ibyakurikiye turabizi, ni aho igihugu cya Israheli cyahereye cyicamo ingoma ebyiri, abari abavandimwe bicarno amahari, abami batangira kugomera Imana .kuko bari barataye umurage wa Dawidi, ibyo biturna bateshuka kw’isezerano bagiranye n’Imana. Ibyago umuryango wa Israheli wagize mu myaka yakurikiye byaturutse kuri ubwo bwitandukanye, kuko ban baravuye mu murongo w’umugambi w’Imana.

Ndacyakwibwirira Nyakubahwa Prezida KAGAME, nti ibikorwa bijye biruta Amagambo. Icyo Imana ishaka ko gikorwa kiraganagara. Twagiye tugira ubuyobozi bubi muri iki gihugu bwagiye buheza bamwe mu bana b’u Rwanda. Nyamara tujye twibuka bamwe mu babaye ingenzi batubere urugero. Ndatekereza ku murage mwiza w’umwami Mutara wa III RUDAKIGWA. Ikivi yari yaratangiye cyo kurengera abanyarwanda bose, yarinze abizira ataragira aho akigeza. Uwo yabaye intwari, tukamwibukira kuri byinshi cyane cyane kuba yarasize aturagije Knistu Umwami.

Nyakubahwa, kuba u Rwanda rwaramenye Imana, abantu benshi bakayoboka Kristu, hakaba hashize imyaka 100, bitwereka ko Imana idufiteho Umugambi. Ngirango nibyo Nyakugirimana uwo RUDAHIGWA yari yarumvise, kugeza igihe apfiriye nk’uwo yari yaremeye. Umurage we wo kurengera abanyarwanda nukurange, kandi uwutoze n’abo uzifashisha. Dore ntacyo ubuze, Imana yagushyize hafi Abepiskopi bacu ngo bakunganire cyane mu kunga imitima. Wegere abo basaza mujye inama maze mutuyobore. Ubundi urnutegetsi arangwa n’impuhwe. Dufashe guhimbaza Yubile utanga imbabazi nk’uko Imana ibishaka. Duhere imbabazi umushumba MISAGO, uwo mugaragu w’Imana byenda yaba yaravuze nk’ijarnbo ritanogeye bamwe bitewe n’imyumvire yo mu bihe twavuyemo, nyamara rero urebe umutima nk’uko uwagushyizeho areba mu mitima, dutekereza ko nta mwepiskopi wagira umugambi w’ubwicanyi, keretse shari yarasaze (aho kandi umusazi yafatwa nk’abasazi, akajyanwa mu bigo byabugenewe). Abasaserdoti bafunze bazira ko hari umuntu wafashe uko abyumva akajambo aka n’aka bavuze nta wundi mutima mubi nibafungurwe. Twese uko turi ntituri ba Miseke igoroye, ngo uwavuga ay’inzuki ntiyarya ubuki buri wese yisuzumye mu byo yirengagije gutunganya izi prisons ntizaboneka, ahari no mu mazu twubatse twakwifungiranamo.

Nitwumve ko mu myaka yashize ubwo F.P.R yateraga, abantu bake nibo bari barayisobanuriwe. Hanyuma rero hari n’abandi batigeze bagira amahirwe yo kubisobanukirwa kuko nta wabasobanuriye. Ibyo byatumye benshi bumva ko Inkotanyi zahungabanyaga ubumwe bw’abanyarwanda, cyane cyane abato batari bazi n’ikibazo cy’impunzi uko giteye. Ibyo bidutere kumvana no koroherana. Icyakora hari bamwe, bayobowe cyane cyane n irari ry’ibintu (ba Rusarurirarnunduru) biraye mu bavandimwe babica urubozo babitewemo inkunga n’abanyepolotiki babi.

Nyakubahvia Prezida KAGAME, nk’uko Abepiskopi bacu babitangaje ku munsi wo gutangira Yubile, dusabye imbabazi tubikuye ku mutima, twizeza ko tuzakora ibishoboka byose ngo ntihazongere kugira umunyarwanda urenganywa azira uko yivukiye. Nuko rero abarengana nibarenganurwe, cyane cyaneabasaza n’abandi banyantege nke, kandi niba ari ngombwa ko habaho ibitambo ku byabaye, ndumva abakiri bato twakwernera gufungwa. tugakoreslwa imirimo y’amaboko yo gufasha abahohotewe.

Ndagusabye rero ngo wumve ko ibyabaye byabaye mu bihe bidasanzwe, udohore maze umuntu azire koko ibyo yakoze, ntihagire uzira ibitekerezo bye cyangwa kuba atarashyigikiye F.P.R, n’abahanwe bibe mu buryo bwo kubakosora ntibibe guhora, inzu z’amabohero zigire uruhumekero. Nk’uko ibyabaye byabaye mu bihe bidasanzwe, nihafafatwe n’ibyemezo bidasanzwe imbaga y’Imana yiruhutse ihimbaze Yubi1e, maze abantu bishimire abategetsi Imana ibahaye ubundi Nyagasani ahabwe icyubahiro.

Bikorewe i Cyangugu, le 05 Mata 2000

Abbé Théophile MURENGERANTWALI

C/O Petit Séminaire de CYANGUGU

B.P. 05 CYANGUGU